Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyafunguye ku mugaragaro Ishuri rya RSB Quality Academy, rizafasha kubakira ubushobozi inzobere mu buziranenge, haba mu Rwanda no mu bindi bihugu, ndetse rikagabanya amafaranga yakenerwaga mu mahugurwa yatangirwaga hanze y’Igihugu.
Iri shuri ryafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2026, mu gikorwa cyagaragaje umuhate wa RSB wo gukomeza guteza imbere ubumenyi n’ubushobozi mu bijyanye n’ubuziranenge, hagamijwe kongera ireme ry’ibicuruzwa na serivisi bitangwa mu Rwanda.

Ritha Mahoro agira ati: “Natwe urubyiruko rwize ibijyanye n’ubumenyi bwafasha inganda turiteguye. Nakoze imenyerezamwuga hano kuri RSB, mpugurwa ku mabwiriza atandukanye. Twiteguye kongera ubumenyi no gufasha inganda kuyashyira mu bikorwa, zikabasha gupiganwa ku masoko.“
Umuyobozi wa RSB Bwana Murenzi Raymond avuga ko iri shuri rije gukemura icyuho cyari gihari mu gutanga amahugurwa yihariye ku buziranenge, kuko benshi mu bahugurwaga byasabaga kujya mu mahanga cyangwa gutumiza abahuguzi baturutse hanze y’Igihugu, ibintu byatwaraga amafaranga menshi.
Agira ati: “Iri shuri rizatangira muri uku kwezi kwa karindwi ubwo ingengo y’imari izaba itangiye rikaba rizajya risohora abanyeuri 500 buri mwaka bashobora kujya gufasha inganda, kandi iyo tuvuze gufasha inganda ubwo haba harimo inzobere, kandi ni no gutanga akazi gashya kazafasha ku rwego rw’igihugu ndetse no kurwego rw’Afurika“.

RSB Quality Academy izajya itanga amahugurwa atandukanye ajyanye n’ubuziranenge, harimo ayerekeye amabwiriza n’ibipimo ngenderwaho (standards), uburyo bwo kugenzura no gutanga impamyabushobozi, imicungire y’ubuziranenge mu bigo ndetse n’andi mahugurwa ajyanye no kuzamura ubushobozi bw’abakora mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) Madame Chantal Tuyishimire yakomeje avuga ko iyo twubahiriza ubuziranenge yaba mubyo turya cyangwa se ibyo twambara ndetse no mubyo dukora nibyo mu rugo byose ni ubuzima.

Agira ati: “Mu gihe nkoresheje ikintu cyujuje ubuziranenge bivuze ko ubuzima bwanjye buba buri ku rwego rwiza, mu gihe abantu bari gukoresha ibicuruzwa byacu cyangwa se na Serivice tubahaye biba byujuje ibisabwa cyangwa se yujuje ubuziranenge, rero iyi RSB Quality Academy ni uruhare rugiye kutwongerera kuzamura umubare w’abana bacu basanzwe bakora izo nshingano kandi bizadufasha kugira abanyamwuga“.
Biteganyijwe ko iri shuri rizakira abahugurwa baturutse mu Rwanda no mu karere ndetse no mu bindi bihugu, bikazarifasha kuba ikigo cy’indashyikirwa mu gutanga ubumenyi mu bijyanye n’ubuziranenge.
Abitabiriye umuhango wo kurifungura bagaragaje ko rizagira uruhare rukomeye mu kongera umubare w’inzobere zifite ubumenyi buhagije mu buziranenge, bityo rikagira uruhare mu kuzamura ubushobozi bw’inganda, ibigo bitanga serivisi n’izindi nzego z’ubukungu.

Ishuri rya RSB Quality Academy rifunguwe mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuziranenge nk’inkingi y’iterambere ry’inganda, ubucuruzi no kongera ubushobozi bw’ibicuruzwa byarwo guhangana ku masoko mpuzamahanga.
@Rebero.rw

It’s greatest in Rwanda to achievement from RSB because it helps the citizens to buy good products and to get good health from this successful.
So it’s good to me when I can study here!!!