Mu gihe ubushyuhe bwo mu mujyi wa Berlin mu Budage bwageze kuri 39.9°C, Polisi y’uwo mujyi yahinduye by’agateganyo imikoreshereze y’imodoka zisanzwe zikoreshwa mu gutatanya abigaragambya zisuka amazi menshi (water cannons), itangira kuzikoresha mu gufasha abaturage kugabanya ingaruka z’ubushyuhe bukabije.
Izi modoka zisanzwe zifashishwa mu gucunga umutekano mu myigaragambyo, zoherejwe ahantu hahurira abantu benshi kugira ngo zisukire amazi abaturage babyifuza, mu rwego rwo kubafasha gukonja no kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’ubushyuhe bukabije.
Polisi ya Berlin yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushyigikira ingamba zo kurengera ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abana, abageze mu zabukuru n’abandi bashobora kwibasirwa n’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi.

Abaturage benshi bishimiye iki gikorwa, bavuga ko cyabafashije kugabanya ubushyuhe mu gihe igihugu cyugarijwe n’ibihe bidasanzwe by’ubushyuhe bukabije. Hari amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaturage bahagaze imbere y’izo modoka bishimira amazi bazisukirwagaho.
Mu minsi yashize, ibihugu byinshi byo mu Burayi byibasiwe n’ubushyuhe bukabije bwatewe n’ihindagurika ry’ibihe, bituma inzego zitandukanye zifata ingamba zirimo gutanga ubutumwa bwo kunywa amazi menshi, kwirinda izuba rikabije no kugabanya ibikorwa bikorerwa hanze mu masaha y’amanywa.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubushyuhe nk’ubu bushobora kurushaho kwiyongera mu gihe hatakomeje gufatwa ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bakibutsa ko ibihe by’ubushyuhe bukabije bigenda biba kenshi kandi bikarushaho gukaza umurego hirya no hino ku Isi.
@Rebero.rw
