Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru batangaje ko nubwo basoje inshingano zabo z’akazi, batigeze basezera ku rugendo rwo gukorera Igihugu, ahubwo ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ibi babigarutseho mu muhango wabateguriwe wo kubasezeraho no kubashimira umurimo bakoze mu gihe bari bamaze bakorera RCS. Uyu muhango waranzwe no kuzirikana ibikorwa bagezeho mu kazi, kubashimira ubwitange n’umusanzu bagize mu kubungabunga umutekano no kunoza imikorere y’urwego rw’igorora.
Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru bagaragaje ko imyaka bamaze mu kazi yabahaye ubunararibonye n’indangagaciro bazakomeza gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, haba mu miryango yabo no mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bagize bati, “Nubwo dusoje inshingano z’akazi, ntitusoje urugendo rw’ubuzima. Tuzakomeza gufatanya n’abandi mu kubaka Igihugu, gutanga inama zishingiye ku bunararibonye bwacu no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abaturage.”
Ubuyobozi bwa RCS bwashimiye aba bakozi ku bwitange, umurava n’ubunyamwuga bagaragaje mu gihe cyose bakoreye uru rwego, buvuga ko umusanzu wabo wagize uruhare rukomeye mu kugera ku nshingano za RCS zo kubungabunga umutekano, kugorora no gufasha abagororwa kwitegura kongera kwinjira neza mu muryango nyarwanda.
Bwanabifurije ubuzima bwiza mu kiruhuko cy’izabukuru, bubashishikariza gukomeza kuba intangarugero mu muryango no gukoresha ubunararibonye bafite mu bikorwa by’iterambere n’ubukorerabushake.
Abakozi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru basoje umuhango bashimangira ko bazakomeza kuba abafatanyabikorwa b’Igihugu, bakagira uruhare mu kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda Igihugu no gufasha abakiri mu kazi binyuze mu kubasangiza ubunararibonye bwabo.
@Rebero.rw
