Korali Hoziyana yishimiye kwakirwa n'Abakirisito ba ADEPR Nyamasheke
Abaririmbyi ba Korali Hoziyana ya ADEPR Nyarugenge mu mujyi wa Kigali baravuga ko bashimishijwe bitavugwa n’ibihe bidasanzwe bagiriye mu giterane cy’ivugabutumwa cyabahuje n’Abakirisito b’ Itorero ADEPR paruwasi ya Nyamasheke,cyabereye mu i Tyazo ku cyicaro cy’iyi paruwasi mu Karere ka Nyamasheke, ku wa 27 na 28 Kamena,2026, bari bageze bwa mbere mu mateka y’iyi korali, cyasojwe iri torero rifashije abatishoboye iby’agaciro k’amanyarwanda 5.594.000.
Ni igiterane cyateguwe gifite intego iboneka mu byakozwenintumwa( 3:19) aho abantu bakangurirwa kwihana ibyaha,nk’uko bivugwa n’umushumba wa ADEPR parwasi y’Akarere ka Nyamasheke, Rév.past. Murera Emmanuel. Cyari kinagamije kurwanya ibyaha by’ubusambanyi byibasira cyane cyane abangavu bakurizamo inda zitateganijwe, hanarwanywa amakimbirane mu miryango,n’ibiyobyabwenge,cyane cyane mu rubyiruko.
Uretse guhembura imitima, cyanakorewemo umurimo ukomeye wo gufasha, ahakozwe ibinyuranye birimo imashini 10 zidoda zahawe abakobwa babyaye inda zitateganijwe, abapfakazi bahawe ihene n’imyambaro, imiryango 71 igizwe n’abantu 338 yahawe ubufasha bwa mituweli, gufasha mu kubaka ishuri ry’inshuke rya Tyazo, na mudasobwa 2 zahawe Akarere ka Nyamasheke.
Byose hamwe byatwaye 5.594.000, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye bw’itorero ADEPR n’Akarere ka Nyamasheke mu kurushaho kuzamura Imibereho myiza y’abaturage.

Indirimbo za korali Hoziyana zanyuze imitima y’abaturage b’Akarere ka Nyamasheke
Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Nyamasheke, Rév.past.Murera Emmanuel yanatangarije Rebero.rw,ko intego y’iki giterane yagezweho cyane,kuko uretse ubu bufasha bwahawe abaturage, hanabonetse benshi bahindukirira Imana, bemera kuva mu byaha byabasubizaga inyuma mu iterambere ry’umwuka,bitanasize iry’umubiri.
Ati’’ Cyatanze umusaruro uruta kure uwo twari twiteze,kuko uretse ibi bikorwa by’urukundo byo kwita ku buzima bw’umubiri, twanabonye imbaga y’abihana bagahindukirira Kiristo,barimo cyane cyane urubyiruko, biduha icyizere cy’igabanuka rikomeye ry’izi nda tubona ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge byibasiye cyane urubyiruko n’ amakimbirane azahaza imiryango akagira ingaruka ku bayigize bose barimo n’abana.’’

Bashyikiriza imashini idoda Nyirazaninka Fortunée,umwe mu bakobwa babyaye inda zitateganijwe
Mu ijambo ry’Imana ryahawe imbaga y’abarenga 3000 bari bateraniye ku kibuga cy’umupira cy’ishuri ryisumbuye rya Tyazo, ryaba iryo bigishijwe n’umuvugabutumwa Singirankabo Boniface,n’irya Rév.past. Nsabayesu Aimable, basabwe kwihana ibyaha bakabigendera kure,kubera ingaruka zabyo ku buzima bw’uwo byabase ,umuryango we n’abamukikije. Bibutswa ko nta kibazo na kimwe Imana idakemura, basabwa kuyiringira muri byose kuruta ikindi cyose bakwishingikirizaho.
Mu izina ry’umushumba mukuru w’itorero ADEPR utabashije kuhagera, Rév.past. Nsabayesu Aimable wari umuhagarariye yashimiye Imana yabahaye ibihe byiza by’umwuka igiterane kikagenda neza, anashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu buha abaturage ubwisanzure bwose bwo gusenga, anashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwakurikiraniye hafi imigendekere y’iki giterane n’abagize uruhare bose mu musaruro cyatanze.
Ati’’ Turashima by’umwihariko abo mu itorero rya Tyazo, korali Silowamu n’abemeye bose guhindukira bakava mu byaha. Uwo mugisha ukomeye w’Imana mwakiriye ntimuzawupfushe ubusa.’’
Abakirisito ba ADEPR Nyamasheke,kimwe n’umuyobozi wa korali ya Silowamu y’iyi paruwasi, yakiriye korali Hoziyana, ntibahishe ibyishimo byabo.

Banahaye ibitenge abapfakazi 14
Nsengimana Philbert ati’’ Aya ni amateka akomeye hano mu I Tyazo kuko ni ubwa mbere korali Hoziyana benshi bumvaga ku maradiyo n’ahandi ku ikoranabuhanga ihageze. Twajyaga twakira andi makorali menshi mu gihugu tukishima ariko Hoziyana yo byaturenze. Bafite ivugabutumwa rifite imbaraga zikomeye cyane ridusigiye ingufu zo gukomeza gukizwa no guhangana n’ibigusha n’ibigeragezo duhura na byo muri ubu buzima.’’
Niyigaba Consolée,umuyobozi wa korali Silowamu na we yagaragaje ibyishimo.
Ati’’ Twagize icyifuzo cy’uko yadusura,turagisengera,tugishyikiriza abayobozi baracyemera, tuyibwiye ntiyazuyaza. Twaraganiriye, tubigiraho byinshi twari dufitiye amatsiko nka korali Silowamu. Si ibisanzwe ab’I Nyamasheke gusurwa na korali nk’iyi ya mbere ikomeye mu gihugu muri ADEPR kubera akazi kenshi igira,ariko uwo mugisha natwe watugezeho, kandi imbuto zawo zizagumaho. Tubifurije umugisha w’Imana aho bazakandagiza ibirenge hose.’’
Umuyobozi wa korali Hoziyana, Mukandangizi Léa na we yavuze ko ibihe bagiriye muri aka karere bitazibagirana.
Ati’’ Ni ubwa mbere tugeze aha mu iTyazo. Twahagiriye ibyishimo bidasanzwe mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri. Icya mbere tutazibagirwa ni uburyo bihariye bakira abashyitsi. Bakira abashyitsi neza cyane,bafite urukundo rwinshi, bazi gutegura no kugira gahunda inoze y’imikorere, mu by’ukuri ni abana b’Imana. Icyo twakibigiyeho cyane.’’

Imashini 10 zidoda zahawe abakobwa babyaye bakiri bato
Yongeyeho ati’’ Tuzagaruka. Twemeranijwe kuzajya dusurana uko tubishobojwe kuko twe icyo twahamagariwe ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Kirisito mu buryo bw’indirimbo. Ni inshingano zacu,tutazatezukaho.’’
Rebero.rw yanaganiriye na Mukandori Charlotte,umuririmbyi wa mbere w’iyi korali. Yavuze ko yayishinganye na nyina na murumuna we,afite imyaka 7 gusa mu 1967 se Rév.past. Kayihura Jacques ari umwigisha. Irakura ifata izina rya Hoziyana mu 1983. Ubundi yitwaga korali y’I Kigali.
Ati’’ Twayitangiranye na mama na murumuna wanjye,tunatangiye ivugabutumwa I Gasave. Irakura n’andi makorali aravuka none umurimo w’Imana mu ndirimbo waragutse. Mama na murumuna wanjye twayitangiranye barapfuye,ni jye usigaye ariko urabona ko iririmbamo umubare munini cyane.’’
Yongeyeho ati’’ Nishimira kubona umurimo w’Imana ukura,amakorali aba menshi. Umurimo wa korali ndawukunda cyane. Iyo mbonye imbuto nyinshi zadushibutseho,cyane nk’iwacu I Kigali,iyo mbonye amakorali menshi aririmba numva ari umunyago wanjye kuko ari amashami yadushibutseho. Ndawukomeje,sinzacogora ni na cyo nkangurira abaririmbyi bose kuko ni umurimo w’agaciro kanini.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukankusi Athanasie, yashimiye korali Hoziyana gusura Akarere kabo,ikanagasigamo inkunga ikomeye y’uburyo rw’umwuka n’ubw’umubiri, byerekana ivugabutumwa nyaryo, rikenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie ( wa 2 uturutse i bumoso) yakira sheki ya 1.344.000 ya mituweli y’abatishoboye Akarere kagenewe n’Itorero ADEPR Nyamasheke
Ati’’ Ndashimira cyane korali Hoziyana n’Abakiristo ba paruwasi ya Nyamasheke kuba mwanibutse gufasha abatishoboye. Ni igikorwa gikomeye twabashimiye cyane. Mwabikije mu ijuru. Ndashimira n’undi wese wagize uruhare mu byakozwemo byose. Tubikesha imiyoborere myiza iragajwe imbere na perezida Kagame, ituma byose bishoboka bikanagenda neza.’’
Abakirisito ba ADEPR Tyazo basabwe gukomeza kwera imbuto nziza, bagakomeza ibikorwa by’urukundo, bakarushaho gusenga ngo n’ibindi byiza biri imbere bizajye bibageraho.

Abandi bapfakazi 10 babahaye ihene

Umuyobozi wa korali Silowamu Niyigaba Consolée yavuze ku mugisha bagiriye kuri Hoziyana

Umuyobozi wa korali Hoziyana Mukandangizi Léa ( hagati) ashimira ADEPR Tyazo)

Abayobozi bitabiriye iki giterane

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukankusi Athanasie ashimira korali Hoziyana n’itorero rya ADEPR Nyamasheke

Rév.past. Nsabayesu Aimable yashimiye Akarere ka Nyamasheke imbaraga kashyize mu migendekere myiza y’iki giterane

Mukandori Charlotte watangiye Korali Hoziyana mu 1967 yishimira aho ivugabutumwa mu ndirimbo rigeze

Umuvugabutumwa Singirankabo Boniface yahumurije imitima

Korali Hoziyana na Silowamu bafatanya indirimbo nk’ ikimenyetso cy’ubumwe bwabo
@Rebero.rw

Inkuru iracukumbuye koko !
Natwe abatarahageze, dufashijwe n’ibikorwa byiza byakorewe abantu B’Imana. Dusabiye umugisha ababigizemo uruhare bose. Imana Ibahe Umugisha