Itorero EMLR Conference ya Kinyaga riha impano Arengerwe Merci Alliance wabaye uwa mbere ku rwego rw'igihugu mu kizamini cya Leta gisoza ayisumbuye, nk'uwahize abanza akabahesha ishema.
Arengerwe Merci Alliance wo mu murenge wa Gihundwe,akarere ka Rusizi,urangije muri Corne stone Leadership Academy mu karere ka Rwamagana ni we wabaye uwa mbere mu gihugu mu kizamini gisoza ayisumbuye. Ishuri Child Care Academy of Kamembe ryo mu murenge wa Kamembe,akarere ka Rusizi yizeho amashuri abanza yose rikavuga ko ritewe ishema no kumugira nk’uwarirerewemo igihe kinini.
Ubwo yazaga gushimira abamureze n’ubuyobozi bw’iri shuri ry’itorero EMLR avuga ko ari ryo rya mbere akesha aho ageze, yahaye impanuro barumuna be,barimo abari mu wa 6 ubu bategurirwa kuzakora icya Leta uyu mwaka.
Yababwiye ko ahiga kuva muri 2013 kugera muri 20218 yabaga uwa mbere. Atsinda ari uwa 29 mu gihugu yujuje Aggregates 5, akomereza mu ishuri ry’ubumenyi rya Byimana,mu karere ka Ruhango,aho yarangirije icyiciro rusange cy’ayisumbuye ari uwa 5 mu gihugu n’amanota 54/54 na bwo yujuje, yerekeza muri Cornestone Leadership Academy I Rwamagana avuye ari uwa mbere mu gihugu n’amanota 96,06%.

Arengerwe Merci Alliance aha barumuna be na bashiki be biga muri Child Care Academy ibyo yari yabageneye ngo bishimane
Yababwiye ko Child Care Academy ari ishuri ritanga amahirwe yose y’uburezi ashoboka kuko uretse we,n’abamubanjirije bahize aho bari barihesha ishema n’isheja,akaba ari amahirwe bafite,bagomba kumenya bakayabyaza umusaruro ufatika.
Ati’’ Kwiga hano ni amahirwe akomeye cyane kuko uretse kuba abayobozi,abarezi,ababyeyi n’abanyeshuri bahuriza hamwe,bakanagira umwanya wo gusengera hamwe basaba Imana gutsinda neza ikanabibaha, ni n’ahantu umwana akurikiranwa neza kuva akihagera kugera aharangirije. Ni yo mpamvu ari ryo nahisemo kuza gushimira bwa mbere nubwo n’andi nyashimira cyane.’’
Yababwiye ko ibi bishimira babikura ku miyoborere myiza n’umutekano bakesha perezida Kagame. Iyo adaha umurongo uhamye uburezi, ngo umwana wese ahabwe amahirwe angana n’ay’undi, we ubwe ataba yarageze muri ririya shuri arangirijemo, ubwo bushobozi atari kububona.
Ati’’Mukoreshe imbaraga zose mufite,mwigane umwete wose,kuba uwa mbere ku rwego rw’igihugu ndetse n’urw’isi birashoboka,kuko nk’uko Nyakubahwa perezida wacu Paul Kagame ahora abitubwira, ntawe Imana itaremanye ubushobozi.

Arengerwe Merci Alliance aha impanuro abiga muri Child Care Academy yarangijeho abanza, barimo n’abiga mu wa 6 bazakora icya Leta uyu mwaka
Uburyo tubukoresha,bitewe n’intego twiha ni byo bitandukana. Dukore cyane ubushobozi n’ubuhanga tubyifitemo. Nta wari gukeka ko umwana wavuye Child Care Academy,Rusizi yaba uwa mbere mu gihugu.
Yashimiye iri shuri ryamureze neza,ababyeyi be bamwitayeho bakamutera imbaraga umunsi ku wundi,abo biganaga kuko iyo batahaba ntiyari kubabera uwa mbere, by’umwihariko umwarimu witwa Hishamunda Félix umaze imyaka 20 ahigisha, avuga ko yamubereye icyitegererezo kurusha abo yanyuze imbere bose.
Ati’’ Bose barakoze cyane ngo ngere aha. Ariko nshimiye byihariye mwarimu wanyigishije mu wa 3 no mu wa 4 w’abanza,Hishamunda Félix. Mufataho icyitegererezo cyane nubwo n’abandi ari uko,ariko akarusho yanshyizemo nkagendana iteka.’’
Yanashimiye impano iri shuri ryamuhaye, ko aho azagera hose azakomeza kuryibukano kurihesha ishema.

Mwarimu Hishamunda Félix ( i buryo) yatunguwe no kumva Arengerwe Merci Alliance avuga ko ari we wa mbere afataho icyitegererezo mu bamwigishije bose.
Mwarimu Hishamunda Félix, nk’ufatwaho icyitegererezo n’uyu mwana, yagaragaje imbaraga bibahaye nk’abarezi.
Ati’’Arantunguye,sinari nzi ko ari jye afataho nk’icyitegererezo. Nshimishijwe cyane no kuba ibyo dukorera abana turera bakomeza kubizirikana. Natangiye kuri iri shuri muri 2005, abana baduca imbere ari benshi, twitanga tutizigama ngo babone ubumenyi bukwiye. ‘’
Yunzemo ati’’Nishimiye kuba agarutse ari uwa mbere mu gihugu, agaragaza ko aha ari ho gicumbi cy’ubumenyi afite, na barumuna be biduhaye imbaraga zo kurushaho kubitaho,uyu mwaka bakazatungurana.’’
Abahawe impanuro bagaragaje uburyo bazakiriye.
Mubeza Tulia Natasha,ati’’ Aturemyemo icyizere gikomeye cyo gukora cyane no kutibwira ko ibikomeye bikorwa n’abandi twe bitatugeraho. Imbaraga adusizemo turazikoresha kugeza tugeze ikirenge mu cye.’’
Munyemana Aimé Joyeux na we ati’’ Uyu ni urugero ko natwe bishoboka. Imbaraga nakoreshaga ngiye kuzikuba kenshi nanjye nzahagere. Sinumva icyabimbuza nabyishyizemo.’’

Munyemana Aimé Joyeux ( i buryo), Mubeza Tulia Natasha na Ganza Bonté Bruce( i bumoso) basanzwe baba aba mbere muri Child Care Academy of Kamembe biyemeje kugera ikirenge mu cya Arengerwe Merci Alliance na bo baba aba mbere mu gihugu.
Babihuriraho na Ganza Bonté Bruce na we ugira ati’’ Nanjye mba uwa mbere hano nk’uko yahamubaga. Ndakora ku buryo nanjye hari igihe nzazanira abandi hano ijambo nk’iryo yatuzaniye. Ubwo mbyishyizemo nta kabuza bizakunda kuko ntacyo nishyiramo ngo kinanire.’’
Surintendanta wa Conference ya Kinyaga,akanaba umuyobozi wa Child Care Academy, Rév.past.Hakizimana Félicien,avuga ko ishuri ubwaryo n’itorero EMLR muri rusange batewe ishema n’uyu musore w’imyaka 18.
Ati’’ Kuba uwa mbere mu gihugu ntibyizana,biraharanirwa.Ni intego yacu nk’itorero EMALR mu burezi. Aduteye ishema agera kuri ruriya rwego,anaridutera agaruka gushimira abamuhaye impamba imugejeje hariya nk’uko abyivugira.’’

Surintendant wa Conference ya Kinyaga mu itorero EMLR akanaba umuyobozi wa Child Care Academy, Rév. Past. Hakizimana Félicien avuga ko iyo imitsindire y’abana ishimishije itorero EMLR riba rigera ku ntego zaryo mu burezi.
Abaye uwa mbere mu gihugu mu gihe iri shuri na ryo rivuga ko ari ryo ryabaye irya mbere mu karere ka Rusizi mu gutsindisha abana bose barangije abanza umwaka ushize,kuko Rév.past Hakizimana Félicien avuga ko bari bafite abana 63 batsinda bose,uwa mbere agira 96,4%, uwa nyuma agira 73,6%, ku ikubitiro abana 48 bahabwa ibigo bibacumbikira,nta rindi shuri ribanza muri Rusizi byabayeho.
Binabaye mu gihe ishuri GSFAK rya Nyamasheke na ryo ry’itorero EMLR rifite umuhigo wa mbere mu gihugu mu mfura z’abana barangije ishami ry’ubuforomo umwaka ubanziriza uyu urangiye, byiyongera kuri kaminuza ya Kibogora polytechnic na yo y’iri torero ifite umwanya wa 2 mu gihugu mu myigishirize y’ikoranabuhanga,ikaba yaranagabye ishami Rusizi.

Abiga muri Child Care Academy bavuga ko Arengerwe Merci Alliance abahaye imbaraga zo kurushaho gukora cyane
Ati’’ Byerekana imbaraga itorero ryacu rishyira mu burezi. Tubishimira mbere na mbere umukuru w’igihugu cyacu Paul Kagame ushyira umuturage ku isonga, tukanabishimira Musenyeri wacu Samuel Kayinamura,akanaba umuyobozi w’ikirenga w’itorero Méthodiste Libre ku isi yose, ugaragaza byimazeyo ko ashishikajwe n’uburezi.’’
Anashimira akarere ka Rusizi imbaraga gashyira mu burezi,ababyeyi,abarezi ba Child Care Academy n’abana ubwabo, akagaragaza icyizere ko n’abana 101 bafite uyu mwaka bazaza mu myanya ya mbere mu gihugu.
Childa Care Academy ryashinzwe n’itorero EMLR mu 1998, rigenda rikura ryubaka ibigwi, uyu muyobozi akavuga ko ritazabitezukaho,ari yo mpamvu ryanashimiye uyu mwana rimuha impano.
@Rebero.rw
