Umutwe wa ‘Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC)’ w’ingabo za Iran watangaje ko warashe ku kigo cy’ingabo za Amerika mu karere, nyuma y’ibitero bya Amerika mu majyepfo ya Iran.

IRGC ntabwo yavuze aho icyo kigo kiri, ariko Kuwait, ifite iki cy’ingabo za Amerika, yavuze ko yashwanyaguje za “misile na drones” byayirashweho.
Igisirikare cya Amerika cyavuze ko Iran yarashe misile ‘balistique’ kuri Iran yashwanyagujwe neza n’ingabo za Iran, kitavuze niba iyo misile yari igambiriye ikigo cyayo.
Ibitero bya Iran byabaye mu gusubiza ibitero bya Amerika ku gace kari i Bandar Abbas, umujyi wo ku cyambu mu majyepfo ya Iran.

Iyi mirwano ya hato na hato ije kurushaho kubangamira agahenge kadakomeye hagati ya Washington na Tehran.
Ni ubwa kabiri mu minsi itatu Amerika iteye Iran – ivuga ko yakoze ibyo bitero mu kwirengera.
IRGC ivuga ko ibitero yakoze ku kigo cy’ingabo za Amerika byabaye mu gitondo kuri uyu wa kane kandi aho bateye ari ho ibitero bya Amerika kuri Iran byaturukaga, nk’uko igitangazamakuru cya leta IRIB kibivuga.
@REBERO.RW
