Ibizamini bya ADN byashyizwe ahagaragara ku wa 25 Kamena 2026 byemeje ko abana bane gusa muri 25 bavugaga ko ari urubyaro rw’umuhanzi w’icyamamare wo muri Uganda, Paul Kafeero, ari bo bafitanye isano y’amaraso na we.
Ibi bisubizo byashyize iherezo ku mpaka zari zimaze imyaka myinshi zivugwa ku bana bavuga ko ari aba nyakwigendera Kafeero, umwe mu bahanzi basize amateka akomeye mu muziki wa Uganda.
Paul Kafeero yitabye Imana mu 2007 afite imyaka 36, ariko izina rye ryakomeje kuvugwa cyane nyuma y’urupfu rwe, aho abantu benshi bagiye bagaragaza ko ari we se wabo, bituma havuka impaka ku murage n’uburenganzira bw’abiyitaga abana be.
Nyuma yo gufata ibipimo bya ADN ku bantu 25 bose bavuga ko ari urubyaro rwe, ibisubizo byagaragaje ko bane gusa ari bo bafite isano y’amaraso na nyakwigendera, mu gihe abandi 21 batagaragayeho iyo sano.
Nubwo amazina y’abo bana bane atahise atangazwa mu buryo burambuye, iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku bibazo byari bimaze igihe birebana n’izungura ry’umutungo n’uburenganzira bw’abagize umuryango wa Kafeero.

Paul Kafeero afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose ba Uganda. Yamenyekanye cyane mu njyana ya Kadongo Kamu, aho yasohoye indirimbo zakunzwe zirimo Walionfita, Abo Balina, Dipo Nazigala n’izindi nyinshi zakomeje gukundwa no nyuma y’urupfu rwe.
Mu gihe yari akiri muzima, Kafeero yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Uganda no mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Umusanzu we mu muziki watumye akomeza kwibukwa nk’umwe mu baririmbyi bafite amateka akomeye muri icyo gihugu.
Abayobozii bavuga ko ikoreshwa ry’ibizamini bya ADN rikomeje kuba uburyo bwizewe bwo gukemura amakimbirane ajyanye n’ububyeyi n’izungura, cyane cyane mu manza zimaze igihe zitarabona umwanzuro. Ibyavuye muri ibi bizamini ku muryango wa Paul Kafeero byitezweho gukemura bimwe mu bibazo byari bimaze imyaka hafi 20 bivugwa nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi.

Paul Kafeero yari umwe mu bahanzi b’ibihe byose ba Uganda mu njyana ya Kadongo Kamu. Indirimbo ze zarakunzwe cyane muri Uganda ndetse zinagera no mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, harimo u Rwanda, Kenya na Tanzania.
Kafeero yamenyekanye kubera ijwi rye ryihariye, amagambo yabaga yigisha cyangwa agaragaza imibereho y’abaturage, n’ubuhanga mu njyana ya Kadongo Kamu, ikoresha cyane gitari n’inkuru ziri mu ndirimbo.
Mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere, indirimbo ze zakundwaga cyane cyane n’abakunzi b’umuziki gakondo wa Uganda, aho zakundaga gucurangwa kuri radiyo no mu bitaramo byo mu myaka ya za 1990 n’intangiriro za 2000.

Umuziki we ukomeje kumvwa no guhabwa agaciro n’abakunzi ba Kadongo Kamu ndetse afatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki wa Uganda.
@Rebero.rw
