Abarangije abanza mu ishami rya Kibogora Nyamasheke mu ifoto y'urwibutso n'ababyeyi babo n'abayobozi.
Ababyeyi ba Rusizi na Nyamasheke barerera muri Saint Matthew’s school bashimira abarezi babo,ubuyobozi bw’ishuri na EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yarishinze,imyaka 27 rimaze ridahigwa mu mitsindire n’imyitwarire ari cyo bemeza ko barikundira, bagasaba ubuyobozi bw’iyi Diyoseze kurihozaho ijisho rigahora ku isonga.
Babitangarije Rebero.rw mu birori byo gushimira abana babo barangije icyiciro cy’ay’inshuke bitegura kugana abanza, n’abarangije abanza bitegura ayisumbuye,mu turere twombi, banabaha impanuro zijyanye n’ibyiciro bitegura kwinjiramo.
Saint Matthew’s school, nk’uko Rebero.rw yabitangarijwe n’umuyobozi w’amashami yaryo yose mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, Muramira Benson, ryashinzwe na EAR/Diyoseze ya Cyangugu mu 1998 rifite akarusho ko kuba ari ryo ryonyine ryari ritangiye ryigisha mu cyongereza mu gihe andi mbarwa yari ahari yigishaga mu gifaransa gusa, byerekana ko ryatangiranye no kureba kure.

Umuyobozi wungirije wa komite y’ababyeyi barerera mu ishami rya Kibogora Nyamasheke Uwizera Betty arishimira uburyo ryita ku bana babo
Ati’’ Ryatangiriye ku musozi wa Cyangugu ( Mont Cyangugu), abantu bakura abana babo impande n’impande bararigana kubera imitangire inoze ya serivisi. Kubera uburyo abana bavunikaga baturuka kure baza kuhiga, batangira gusaba ko bakwegerezwa amashami yaryo hafi, cyane cyane ko nko mu karere ka Nyamasheke nta shuri na rimwe ryigenga ryahabaga.’’
Icyo gihe bamwe bacumbikishirizaga abana babo mu nshuti n’imiryango ngo babashe kwiga neza, abandi bakimukira aha kuri Mont Cyangugu ngo baryegere,hakaba n’ababohereza I Kigali kwiga baba mu mashuru acumbikira inshuke kandi zagombye kwiga zitaha mu miryango,kubera kubura uko bagira.
Muramira Benson ati’’ Kubera ubusabe bw’abaturage,mu myaka 27 rimaze kugaba amashami 5. Muri Rusizi rihafite 3 ari yo, Saint Matthew’s school rya Mont Cyangugu rifite ishami ry’inshuke n’abanza, n’ishami ry’icyiciro rusange cy’ayisumbuye,yombi afite abana 865.’’

Umuyobozi w’amashami 5 yose ya Saint Matthew’s school Muramira Benson avuga ko intego EAR Diyoseze ya Cyangugu yari ifite iyashinga yagezweho
Arakomeza ati’’ Muri Rusizi dufite n’ishami rya Gashonga ryatabaye abo mu mirenge ya Gashonga, Nyakarenzo,Nzahaha n’ikibaya cya Bugarama, ryatangiye mu mwaka w’amashuri 2023-2024, rifite abana 192.
I Nyamasheke tuhafite ishami rya Kibogora ryahageze ku busabe bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke muri 2019, ubu rifite abana 540, tukagira n’irya Ntendezi ryatangiye na ryo muri 2023-2024 rifite abana 240, kuko abana b’imirenge ihakikije bazaga kuri Mont Cyangugu.’’
Avuga ko mu karere ka Rusizi ryakemuye cyane ikibazo cy’abana baburaga amashuri meza yigenga hafi yabo bakajya kuyashaka muri RDC, hari ibibazo bikomeye by’umutekano icyo gihe, utahajyana umwana muto, na porogaramu bigishaga idahuye n’iyo mu Rwanda, kikaba cyari ikibazo kirenze.
Ati’’ Ntibikiri ngombwa kwambutsa umwana umupaka ngo arajya kwiga mu mahanga ashobora kugirira ibibazo,icyo twaragikemuye.’’

Akarasisi mu mujyi wa Rusizi kari karyoheye ijisho
Rebero.rw imubajije niba intego itorero Angilikani ry’uRwanda ryari rifite riritangiza yaragezweho, ati’’ Yagezweho cyane kuko rimaze gusohora abana benshi barangije kaminuza zikomeye hirya no hino ku isi,bari mu mirimo,barubaka igihugu n’isi.
Yunzemo ati’’Ikindi kigaragaza ko ryayigezeho ni uburyo hirya no hino bakomeje gusaba amashami yaryo. Riri ku isonga mu karere kuko ari ryo buri gihe riza imbere. Ku rwego rw’igihugu ku rutonde ruherutse gusohoka twabaye aba 37 mu mashuri arenga 3.000. Intego ni ukuza mu myanya 10 ya mbere.’’
Ikindi cy’akarusho avuga rifite,ni uko ari ryo ryonyine muri utu turere twombi rikorera mu nyubazo zaryo zihagije,rikanagira abarezi bihariye kubera gufatwa neza kurusha ahandi, ari yo mpamvu uretse mu mitsindire y’amasomo,n’imikino n’imyidagaduro riza ku isonga kubera ibikombe ritwara.
Ati’’ Twamaze gusobanukirwa neza ko umwana ukina ari we uniga neza, n’impano mu mikino n’imyidagaduro zikiza nyira zo. Ni yo mpamvu na zo tuzitaho,ku buryo umwana wese twakiriye afite impano yihariye runaka tuyikuza ikazagera ku rwego rwo kumutunga.’’
Ikindi kibazo avuga bakemuye ni icy’ingendo z’abana. Ati’’ Dufite imodoka 8 zirimo Coasters 6 zitwara abana baturuka kure. Iki twagikemuye neza cyane, aho tutarubaka amashuri abahaturuka ntibabangamirwa.’’

Ibikombe n’imidali byatwawe Saint Matthew’s school ishami rya Rusizi rigaragaza ko no mu mikino n’imyidagaduro bari ku isonga.
Ibibazo 2 avuga bitekerezwaho ubu,ni icyo gushyira amashami y’amashuri yisumbuye ahari abanza gusa , n’icyo kugoboka abatuye umurenge wa Macuba muri Nyamasheke n’imirenge iyikikije,kimwe n’iy’icyibaya cya Bugarama na yo igahabwa amashami.
Ati’’ Ibyo bibazo ababyeyi babifite bashonje bahishiwe, na byo tuzabikemura.’’
Ashimira ababyeyi n’abarezi uburyo bitanga, ubuyobozi bwa Rusizi na Nyamasheke n’abandi bafatanyabikorwa babo babafasha cyane, EAR/Diyoseze ya Cyangugu irishyira ku rwego mpuzamahanga,ariko cyane cyane perezida Kagame.
Ati’’ Ibi byose ni perezida Kagame. Kuko uretse kuba we ubwe yaraje gutaha Peace Guest House y’itorero ryacu aha I Rusizi,mu 1998 akiri visi perezida wa Repubulika, byerekana urukundo adukunda, ni we shingiro ry’uburezi dufite ubu. Iyo ataduha umutekanon’umurongo uhamye, ngo anashyireho amahirwe atuma buri mwana yiga,ntituba twishimira ibi. Ntituzahwema kumushimira.’’

Ibyishimo byari byose mu bana abarezi n’ababyeyi babo
Asaba abafatanyabikorwa b’iri shuri bose gukomeza kurishyira ku isongo mu ruhando rw’andi mashuri ndetse na mpuzamahanga,akabizeza ko igishoboka cyose kizakorwa ngo rize mu mashuri 10 ya mbere mu Rwanda asobanutse.
Ababyeyi bishimira kurerera ku Saint Matthew’s school.
Tuyishime Schadrack uhafite umwana mu gice cy’umujyi wa Risizi,ati’’ Uyu ni uwa 2 urangije uwa 6 ubanza,undi wahize ari mu wa mbere w’ayisumbuye kandi ariranga. Ni ishuri urereramo ukumva ko umwana wawe aho azagera hose ku isi azahesha igihugu ishema. Bakomereze aho.’’
Mukasemarora Acqueline,wungirije muri komite y’ababyeyi barerera mu gice cy’umujyi wa Rusizi na we ati’’ Turarishima cyane. Ni ishuri rihora ku isonga,ridukundira abana,tukarikunda,n’abatarazana abana bakabyifuza.’’

Mukasemarora Acqueline, umuyobozi wungirije wa komite y’ababyeyi b’ishami ryo mu mujyi wa Rusizi avuga ko nta buryo babona bashimira EAR/ Diyoseze ya Cyangugu yazanye iri shuri ryagobotse abari bahangayikishijwe no kujyana abana babo bato kwiga muri RDC.
Uwizera Betty wungirije wa komite y’abarerera mu ishami rya Kibogora na we ati’’ Bita ku bana bacu mu buryo ntegereranywa. Twaribonye turikeneye,inkunga yanyu ku bana bacu ni ndashyikirwa. Ababyeyi tuzakomeza gukora byose ngo abana bacu bahore imbere n’ahandi bagiye kuko bafite intangiriro nziza.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAR/Diyoseze ya Cyangugu, Ariho Boaz, yabijeje ko ibirushijeho kuba byiza biri imbere.

Umunyamabanga wa EAR/ Diyoseze ya Cyangugu Ariho Boaz avuga ko ikizashoboka cyose ngo Saint Matthew’s school ihore ku isonga bazagikora
Ati’’ Mu izina rya Nyiricyubahiro Musenyeri Muhutu Nathan utashoboye kuboneka, tubijeje ko ikiguzi cyose bizadusaba ngo dutange uburezi n’uburere buri ku rwego rwo hejuru tuzagikora. Ababyeyi n’abarezi turabashimira cyane. Tubafite byose bizagerwaho.’’
Ubwo abana bigira mu ishami rya Kibogora mu murenge wa Kanjongo bari mu birori byo gusoza ibyiciro barangije,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal yijeje itorero Angilikani ry’uRwanda ubufatanye busesuye mu kugeza ku ntego uburezi bufite ireme muri aka karere,kuko ababyeyi bamaze gusobanukirwa ko ishuri ryiza ari wo murage mwiza ukwiye umwana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal yijeje EAR/ Diyoseze ya Cyangugu ubufatanye busesuye mu guhoza iri shuri ku isonga mu ireme ry’uburezi

Tuyishime Schadrack avuga ko ubumenyi uyu mukobwa we urangije abanza ahakuye ari impamba y’ubuzima bwe bwose

Mu izina rya bagenzi be,Karabo Sifa Julie urangirije abanza mu ishami ryo mu mujyi wa Rusizi ashimira buri wese witanze ngo bahabwe uburezi n’uburere bukwiye
@Rebero.rw

Nibyagaciro kubabyeyi abarezi nabayobozi muri rusange